Traductions  

French English German Italian Portuguese Russian Spanish
   

A propos de nous  

   

Itangazwa rya Repubulika y'u Rwanda.../Dr I. NSENGIMANA

                                         Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda.

               Amateka y’uko byagenze (Inkomoko, n’abayagizemo uruhare…)

                                                           yandistwe na Inosenti Nsengimana

Ku italiki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwabaye Repubulika; ubutegetsi bwari bushingiye ku bwami burasezererwa. Ubu hashize imyaka 60. Mu bushakashatsi nkora ku mateka y’u Rwanda, maze kwandika ibitabo bitatu ku birebana n’amateka yaranze u Rwanda muri iriya myaka ya za 50-60. Muri ubwo bushakashatsi nifashishije ahanini inyandiko z’umwimerere (Documents d’Archives) abategekaga icyo gihe basize. Nagiragango mu iyi nyandiko ngaruke ku ngingo z’ireme zirebana n’ayo mateka. Ndizera ko ibisobanuro bitangwa bituma dutera intambwe twerekeza ku kuri ku byabaye, byatumye habaho impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda muri rusange, no mu mitegekere y’igihugu cyabo ku by’umwihariko. Nanone aha ariko ndatanga imirongo migari y’ayo mateka, uwashaka kuyamenya byimbitse, yazashaka ibyo bitabo bikamufasha.

I. Intango yabaye iyihe?

Niba ku italiki ya 28 Mutarama 1961 Repubulika y’u Rwanda yaratangajwe, ubwami bugasezererwa, byatewe n’impamvu zishingiye ahanini ku mibanire y’Abanyarwanda hagati yabo, n’imibanire hagati yabo n’ababayoboraga muri icyo gihe.

Izo mpamvu zatangiye kugaragara cyane ahagana mu ntangiriro y’imyaka ya za 50, uretse ko na mbere yaho hari igihe Abanyarwanda bagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bwari bugizwe n’ingoma ya cyami n’abakoloni bakoranaga n’abapadiri bera. Iyo nyota y’impinduka yaterwaga ni uko nta buringanire n’ubutabera byarangaga umuryango nyarwanda. Yaterwaga kandi ni ukutubahiza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uburemere bw‘amakoro yagenerwaga abashefu n’ibwami, imilimo y’agahato iherekejwe n’ikiboko ubutegetsi bw’abakoloni bwari bwarazanye, n‘ibindi…

http://cehrgla.com/images/pdf/Itangazwa-rya-Republika_yu_Rwanda_28_Mutarama_1961.pdf

 

   

Martin Gray

« L’homme ne peut nier ou effacer le passé. Il le porte toujours en lui, gravé. C’est son histoire personnelle, unique. Mais il doit s’y adosser. Prendre appui sur cette expérience pour s’en éloigner sans trahir et sans oublier. Parce que la vie c’est la marche vers l’avenir. Et il faut faire confiance à ce qui viendra. »

   

Nos visiteurs

Aujourd'huiAujourd'hui81
HierHier99
Cette semaineCette semaine563
Ce mois-ciCe mois-ci2335
TotalTotal227979
Visiteurs actuels: 3
   
Copyright © 2021 CEHRGLA - Tous droits réservés
Joomla! est un Logiciel Libre diffusé sous licence GNU General Public
© Dr. Innocent Nsengimana